Imigani migufi ari yo bakunze kwita “Imigani y’imigenurano” nubwo ivugitse mu buryo bunyarutse, irusha ibindi byose kuranga umuco rusange w’A banyarwanda . Ushaka kumenya uburezi n’uburere cyangwa imibanire y’abantu bya Kinyarwanda wabisangamo. Nk'uko amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, umugani ni ipfundo ry’amagambo atonze neza, Gacamigani yakagiriyemo ihame ridutoza gukora iki cyangwa se kudakora kiriya. Mbese muri make umugani ni umwanzuro w’amarenga y’intekerezo. Umugani uvuga ukuri, ariko muri kamere yawo ntabwo wo uba ari ukuri.
Dore ingero zimwe na zimwe z’imigani migufi.
A
Ababiri bashyize hamwe baruta umunani barasana.
Ababiri bajya inama baruta umunani urasana.
Ababiri bakika umwe.
Ababiri baruta umwe.
Ababiri bateranya abeza.
Ababiri bica umwe.
Ababiri bishe imbwa y’umwami.
Ababiri ntibacibwa inka.
Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana.
Abacuranye ubusa basangira ubundi.
Abadapfuye ntibabura kubonana.
Abagabanye imbisi ntibagabana umufa.
Abagabo babiri ntibabana mu nzu imwe.
Abagabo bararya imbwa zikishyura.
Abagira amenyo baraseka.
Abagira amenyo ni museke.
Abagira inyonjo bagira ibirori.
Abagira iyo bajya baragenda.
Abagiye inama Imana irabasanga.
Abagore bagira inzara ntibagira inzigo.
Abagore baragwira.
Abahigi benshi bayobya imbwa (uburari).
Abakingiranye ingabo ntibakingirana inyegamo.
Abalinzi bajya inama inyoni zijya iyindi.
Abantu bibuka imana iyo amakuba yababanye menshi.
Abasangira bashonje ntawusigariza undi.
Abasangira basigana imbyiro.
Abasangira bike bitana ibisambo.
Abasangira uduke (ubusa) bitana ibisambo.
Abasobetse imisumbi ntibaba bagihishanye amabya.
Abatanye badatata barasubirana.
Abateranye imigeri ntibahishana amabya.
Aberekeranye ntibabura kwendana.
Aboro babiri ntibasangira umwerera.
Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi (amazi).
Abotanye kera ntibahishanya amabya
Abwirwa benshi akumva (akwumvwa na) bene yo.
Agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo.
Agahinda si uguhora urira.
Agahwa kari k’uwundi karahandurika.
Agafuni kabagara ubucuti ni akarenge.
Agakecuru gahaze gakina n’imyenge y’inzu.
Agakono gashaje karyoshya ibiryo
Agakono gashaje niko karyoshya imboga..
Agakungu gakuna imbwa.
Agakungu iyo gashize agashino kayora ivu.
Agakungu kavamo imbwa yiruka.
Agapfa kabuliwe ni impongo.
Agapfundikiye gatera amatsiko.
Agasaza kamwera akandi kazakamwa?
Agasozi kagusabye amaraso ntuyakarenza.
Agasozi kamanutse inka kazamuka indi.
Agashyize kera gahinyuza inshuti.
Agashyize kera gahinyuza intwari.
Agati gateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga.
Agatinze kazaryoha ni agatuba k’uruhinja.
Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.
Ahanze ubwana hamera ubwanwa.
Aharaye inzara haramuka inzigo.
Ahari amahoro, uruhu rw’imbaragasa rwisasira batanu.
Ahari ubuhoro umuhoro urogosha.
Aho guhana umupfu wayobya umuvu.
Aho gupfa none wapfa ejo.
Aho gupfa wakena.
Aho gutera Gitera watera ikibimutera.
Aho ibyago byaje ibihaba bica umuhoro.
Aho ihene yonnye ihoramo.
Aho imbwa ikubitiwe irahagaruka.
Aho imbwa yaririye ntihava.
Aho inkoko yasheshe ihata ibaba.
Aho inkoko yasheshe itoye kenshi.
Aho inkuba zerekeye ni ho ibicu bijya.
Aho intumbi ziri ni ho inkongoro ziteranira.
Aho kuba imbwa waba imva.
Aho kuba umusega waba imbwa.
Aho kunigwa n’ijambo wanigwa n’uwo uribwiye.
Aho udatezeumugeni ntuhanga umugayo.
Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye.
Aho umubembe ali ntawe utungayo urutoki.
Aho umutindi yanitse ntiriva.
Aho umwaga utari uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu.
Aho uniga urahasanga umuhogo.
Aho utazashaka umugeni ntuhanga umugayo.
Aho wahishe (ujishe) igisabo, ntuhatera ibuye.
Aho wisigiye siho uhurira na muramu wawe.
Aho yanyuze (imboro) ntihaca urwango.
Aho yonnye (ihene) ihoramo.
Ak’imuhana kaza imvura ihise.
Akababaje ababiri karabateranya.
Akababaje umutima kazindura amaguru.
Akabaye icwende ntikoga.
Akabi gasekwa nk’akeza.
Akabikora kabizi gateka imboga karitse.
Akaboro, gato karuta amabya masa.
Akabuno karusha isuka guca inshuro.
Akabuno ntigasa n’akabyara gasa nako birarana.
Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara.
Akabuze ubuguzi gasubira (zwa) nyirako.
Akagabo gahimba akandi kataraza.
Akaje gahimwa n’akakazanye.
Akaje karemerwa.
Akamasa kazaca inka kazivukamo.
Akameze ku murizo w’imbwa karimba kawuciye.
Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.
Akanwa karya ntikaguhe (ntiwumve) kavuza induru ntiwumve.
Akarenze umunwa karushya ihamagara.
Akarimi kabi gasemera agasaya.
Akarusha imboro kunagana baragata.
Akarusha imbwa kwota karashya.
Akaryoshye ntikariwe mu rw’undi.
Akatari amagara karahahwa.
Akazapfa kabungira akazakica.
Akazu gato karya ubwatsi.
Akebo kajya iwa Mugarura.
Akeza karigura.
Akeza karimara.
Akicaro keza kikuramo umwana uzi ubwenge.
Akiziritse ku mugozi gashirwa kawuciye.
Akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye.
Ako iminsi iteruye ntikajya karemera.
Ako imuhana kaza imvura ihise.
Ako umukobwa ashaka karamugarika.
Amaboko akorera inda yapfa akayipfumbata.
Amaboko atareshya ntaramukanya.
Amabya y’undi aryohera umugeri.
Amacumu y’inda ntashira igorora.
Amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe.
Amagambo atagira mukuru arumba ari indaro.
Amagara araseseka ntayorwa!
Amagara ntaguranwa amagana.
Amage arisha umugabo ikivuza (igihaza).
Amaherezo y’inzira ni mu nzu.
Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.
Amareshya mugeni siyo amutunga.
Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.
Amashyi make yimisha umwana impengeri.
Amaso y’igikeri ntabuza umuvomyi kuvoma.
Amasunzu si amasaka.
Amata make amena menshi.
Amata y’umukobwa aba imbere.
Amatama masa ntasabira inka igisigati
Amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri.
Amavuta y’umugabo ni amuraye ku murundi.
Amazi make aharirwa impfizi.
Amazi arashyuha aliko ntiyibagirrwa iwabo wa mbeho.
Amirariro atera amimaro.
Amenyo ni amabuye.
Amenyo amerera ku majigo, inkoni igashibuka ku gishyitsi, imishino igashibuka kuri rugongo.
Amirariro atera amimaro.
Arenze umusozi arivovota aramutuka.
Atari ayawe ntakurara kumubili.
Ayo impumyi uyabara itashye (inka).
Ayo ubwira umucuzi si yo ubwira umucuzikazi.
B
Babona isha itamba bagata urwo bambaye.
Babona zireresa amabya bakagira ngo zimya zose.
Bagarira yose.
Bagarira yose ni umwana w’umunyarwanda.
Bagarira yose ntuzi irizera.
Bagutumye umurozi w’umugore uhera kuri nyoko.
Banegurana ari inenge ba nenge itirora.
Baranyerera yaguye Jinja.
Barihima ba Mujyanama yasanze bamwendera umugore yica imboro.
Barihima ni mwene Mujinya.
Bavuga ibyigondoye umuhoro ukajya imbere.
Batutira henshi ntibazamenya iyo bataye imihoro.
Bavuga ibyigondoye umuhoro ukarakara.
Bazirunge zange zibe isogo imboga zirura.
Bene amazuru meza ntibaburana n’ibya nyuma.
Bene imitsima bayitsimbarayeho.
Bigirankana bya Nirwange bamutumye isuka yo guhamba se, ati "mwayimubajije ko ari we waraye ayibitse".
Biguma bigeze ku munwa.
Birabe ibyuya ntibibe amaraso.
Bucya bucyana ayandi.
Bucya bwitwa ejo.
Buhoro buhoro bwagejeje umuhovu (pfu) ku ruzi.
Buhoro buhoro nirwo rugendo.
Burya mukaso ntaba ari nyoko.
Burya si buno.
Byabara usara.
Byagaze iruta byabuze.
C
Ca bugufi iruta jya hejuru.(ntukishyire hejuru)
D
E
F
Fata ako ni yo gabo.
Findi findi irutwa na so araroga.
G
Gahimandyadya na Kajogora baranywanye.
Gashiramazizi ka Ntibazirikana rubanda rushishwa nabi.
Gatindi ka Gateneneko yakenyeye agahu agateneneko agacishamo agakumwe, ati mbe bahungu no mu cyi ni ko bizahora bimeze?
Gesa ubw’iyo, ubw'ino ntiburera.
Gira so yiturwa indi.
Gishira ibyara ntigishira amazi.
Guherekeza utagushaka bitera inzira agahinda.
Gusaza ni ugusahurwa.
Gusekera utagushaka bitera imbeho mu menyo.
Gusera intanyurwa ni ugusesa.
Gushaka ni ugushobora.
Gusoma mubi biruta kwirigata.
H
Haguma umwami, ingoma irabazwa.
Hasura uwariye. Hagatura uwejeje
Hobe hobe itera ibinyoro.
I
Iba ibyegereye byakizaga, urufunzo ntirwahiye.
Iba imwe ikakugana mu ijana.
Ibanga ni irya babiri.
Ibihanga bibili ntibitekwa mu nkono imwe.
Ibihe biha ibindi.
Ibihembe by’intama ntawe umenya iyo bikura bigana.
Ibirenge bijya imbu kujya imbere.
Ibisa birasabirana.
Ibitwenge by’inkoko bishirira mu kwayura.
Ibize nabi uyima ifu.
Ibuguma ntishobora isibo.
Ibuguma y’umushino imira imikangara itanu.
Ibuye ryabonetse ntiryica isuka (ntiriba rikishe isuka).
Ibyara mweru na muhima.
Ibyagiye kera ibyagurukana irago.
Ibyaye amamasa yicungura amarago.
Ibyaye ikiboze iracyirigata.
Ibyaye ikiboze irakirigata.
Ibyo abahutu birya ubahutaje.
Ibyo abapfu birya abapfumu.
Ibyo ejo bibara abo ejo. [Iby’ejo bibara ab’ejo.]
Ibyo ihaha birushya ihambira. [Iby’ihaha birushya ihambira.]
Ibyo isi ni amabanga. [Iby’isi ni amabanga.]
Icyizere cyiraza amasinde.
Iyangiye aho uyemereye uyiragirira aho yamagiriye.
Icyo imbwa yanze umanika aho ireba.
Icyo umutima ushaka, amata aguranwa itabi.
Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge.
Ifuni y’imboro iruta umujyojyo w’igituba.
Igihiswe kirabora na nyiracyo akabora.
Igishongore cy’umugore ni nk’icyo imbwa.
Igikeri cyakandagiwe n’inka kiti: uko zivuze nyamahembe.
Igisiga cy’urwara rurerure kimennye inda.
Igiti cyatewe n’Imana ntigihungabanywa n’umuyaga.
Igiti kiswe umwana ntigicanwa.
Igiti kigororwa kikiri gito.
Igiti uzacana umusaza agitera akiri umusore (Igiti umugabo azacana agitera akiri umusore).
Iguguna umuhini yototera isuka.
Iguye ntayo itayigera ihembe.
Ihene bayita mweru ikirirwa itarishije.
Ihene mbi ntuyizirikaho inziza.
Ihene mbi yanga mwabo.
Iherezo riruta intangiriro.
Iherezo ry'inzira ni mu nzu.
Ihiye nabi uyima ifu.
Ihunga umurinzi igwa ruhabo.
Ijambo ribi rivana imboro mu gituba.
Ijisho ridahuze ntirihaka.
Ijisho rikwanga nturiyoberwa.
Ijisho ry’imbwa ntiribuza umugabo kurya utwe.
Ijisho ry’umukunzi rikuririra ripfuye.
Ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni.
Ijoro ribara uwariraye.
Ikimuga kiruta igiyuro.
Ikinyoni kigurutse kitavuze bacyita igishwi.
Imana ifasha uwifashije.
Imana ihora ihoze.
Imana irara ahandi igataha i Rwanda.
Imandwa z’abatindi zigira iyazo mirindi.
Imbaraga nke zitera imico myiza.
Imbeba yakandagiye umwite w’injangwe iti: ubugabo bwari aha!
Imbeba yakubise amabya ku ishyiga iti ntacyo bitwaye hazashibuka andi.
Imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y’urusyo ihakura inda y’urubati.
Imboro mbi ni idafite ifaranga.
Imboro mbi ni itabyara.
Imboro nyamuniga iruta imboro rurizo.
Imbura gihana yabuze gihamba.
Imbuto y’umugisha isoromwa ku giti cy’umuruho.
Imbwa yigannye inka kunnya mu rugo (barayikubita) irabizira.
Imfura zisangira amata ntizisangira amaraso.
Iminsi ikona inzovu (ingwe).
Iminsi irasa ariko ntihwana.
Iminsi iteka inzovu mu rwabya.
Iminsi ivuguta nta muvuba.
Iminsi ni imitindi.
Iminsi umugabo amara kwa mukeba si yo amara ikuzimu.
Iminsi y’umujura ni mirongo ine.
Iminsi yira ari myinshi igahimwa n’umwe.
Imirimo ibiri yananiye impyisi.
Imishishi y’imishino ntishira inogonora.
Imitunu y’igikeri ntiyirukanye abavomyi.
Imitunu y’urukwavu ntibuza ishyamba gushya.
Impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi.
Impamvu ingana ururo.
Impfizi ibyara uko ibyagiye.
Impfizi izira izayontigira inyishyu.
Impfizi ntiyimirwa.
Impfubyi ibaga yotsa.
Impfubyi yunvira mu rusaku.
Impyisi barayibwiye bati amayira arafunze, iti: nari nsanzwe nigendera bugorobye.
Impyisi y’iwanyu ikurya ikurundarunda.
Inda ibyara mweru na muhima.
Inda mbi (irimo urwango) uyiha amata ikaruka amaroso.
Inda nini yishe ukuze.
Inda y’umwanzi (yakwanze) uyiha amata ikaruka amaraso.
Indambirwa y’iminsi yenda umurwayi.
Indashimwa yahawe urutugu irutwarana n’ijosi.
Indyarya ihimwa n’indyamirizi.
Indyarya ebyiri iyo ziryamanye, bucya ntayenze indi.
Ingabo y’umugore iragushora ntigucyura.
Inganyi ya cyane iganyira nugira ngo awa.
Ingendo y’undi iravuna.
Ingeso ipfa nyirayo yapfuye.
Ingoma idahora ni igicuma.
Ingona zirya bamwe abandi bambuka.
Ingurube ibyaye ntiribwa n’imbwa.
Ingwe ikurira umwana ikakurusha kurakara.
Ingwe ntiyari izi gufata ijosi yarabwirijwe.
Inka ya Nkoronko igira inkomoko.
Inka yikoma isazi aho igeza umurizo.
Inkingi imwe ntigira inzu.
Inkoko iriwabo ishomba umukara.
Inkokokazi iteteza nk’izindi bati ngiyo kanwa kabi.
Inkoko yaraye hanze iba yabaye inkware.
Inkomyi y’amabyi irayitera.
Inkonda z’umwana w’undi zirarura.
Inkongoro yadede inywera mo dede wenyine.
Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.
Inkoni ivuna igufwa ntivuna ingeso ( ntigera ku ngeso).
Inkono ihira igihe, n’aho wacanira ute.
Inkono ntihira ikibatsi ihira ikibariro (inkono ihira igihe, ntihira ikibatsi).
Inkono zisumbanya imbyiro.
Inkotsa ivuga nk’izindi bakayamagana (ngo ngiyo kanwa kabi).
Inkovu icitse irushya abavuzi.
Inkubisi yacyane irayitera (irayitarukiliza).
Inkunguzi y’inkware ishoka agaca kayireba.
Inkunguzi y’inkware yashotse agaca kayireba.
Inkunguzi y’umuhutu yivuga mu batutsi.
Inkunguzi y’urukob’irihiga?
Inkunguzi y'igikoba yihamagarira amakara
Inkunzi y’imiryango icika inkangu mu nnyo.
Inkunzi y’imiryango ikobora rugongo.
Inkuru mbarirano iratuba.
Inkuru mbi ntiyoberana.
Inkururabutindi ihakwa n’uhanyaze.
Inkururarusya iswika nyirasenge.
Inkware (igiye cyera) itura mu itongo ry’uwayihigaga.
Inkware yinyabugingo yatoreye mwitongo ryuwayihigaga.
Inshakura irongorwa kabiri.
Inshuti ni iyo musangira mukayaga.
Insina ngufi ntawe ntawe utayicaho ikoma.
Insina ngufi ntawe utayigera.
Insuti ziba nyinshi, iyo mwambaranye ubusa iraguma.
Inshyuro mbi yashubije Nkundiye iwabo.
Intamenya y’umugabo irira ku muziro.
Intasi y’impyisi yabira maka.
Intege nke ntizikina zirarwana.
Intege nke zitera imico myiza.
Intenge itari iyawe, uratoboroza.
Inyamaswa idakenga yicwa n’umututizi.
Inyamibwa y’imboro ni ishyutwe.
Inyiturano y’umuhutu ni umusuzi.
Inyongera mbi ni imisuha.
Inyoni iguruka yisunze agati.
Inyoni ivuye mu cyari itaramenya kuguruka bayifatisha intoki.
Inzigo y’imboro ihozwa indi.
Inzira ntibwira umugenzi.
Inzoga ni imfura ikanyobwa n’imfura.
Inzoka yakwanze uyiha amata ikaruka amaraso.
Inzu y’umwanzi niyo uvanyeho agasakamburiro ugira uti ahiii (burya uba ukoze).
Irya mukuru riratinda ariko ntirihera.
Iryo wavuze urarihacyishwa.
Iyo isari isumbye iseseme, umugabo asubira ku cyo yangaga.
Isazi y’ubute ntirya igisebe.
Isazi yaswitse urutare iti: birabe ntangare ntanga yanjye.
Ishira amenyo ntishira amerwe.
Ishyano rigusanze mu buriri uraryerekera.
Ishyano rigwira nyirumugore umwe.
Ishyano rivurwa n'irindi.
Isi ntigira inyiturano.
Isoni zirisha uburozi.
Isuka ibagara ubucuti ni akarenge.
Isuku igira isoko.
Isuri isambira byinshi igasohoza bike.
Itanga ishatse (Imana).
Itegeko rirusha ibuye kuremera.
Ivu rihoze ni ryo ryotsa inzu.
Ivu rihoze ryotsa inzu.
Iyagukanze ntiba inturo.
Iyaguye ntayo itayigera ihembe.
Iyihuse ibyara ibihumye.
Iyimiye mu gisigati ibarirwa bose.
Iyakitse ntawe utayikora mu nda.
Iyangiye aho uyemereye, uyiragirira aho yamagiriye
Iyaseseye ntiyugururirwa.
Iyihuse ibyara ibihumye.
Iyimiye mu gisigati ibarirwa bose.
Iyo abanzi babaye benshi Imana iba mwene nyoko.
Iyo abavandimwe bavumbitse akaguru, uvumbura (uvanamo/ukuramo) akawe.
Iyo agahararo gashize uwahekwaga arigenza.
Iyo agashungo gashize, agashino kayora ivu.
Iyo amazi abaye make aharirwa impfizi.
Iyo bavuze ibigoramye, imihoro ihaguruka mbere.
Iyo butarira mukaso aba nyoko.
Iyo iminsi ihuze urayiba.
Iyo inzovu yerekeye hirya uyipfura urutsinga.
Iyo inzovu zirwanye, ibyatsi birahababarira.
Iyo isari yasumbye iseseme, umugabo asubira kucyo yanze (yifuza icyo yangaga).
Iyo ngira ntya yari ijambo ni uko yaje nyuma.
Iyo nyokobukwe akunze ukurura ihururu.
Iyo umuntu agukoreye nabi aba akwigishije.
Iyo umutindi yanitse ntiriva.
Iyo urugo rwarazwe imishino, umwana w’umukobwa avukana itanu.
Iyo uruhahirwa na babiri rutazanye ibinyoro ruzana mburugu.
Iyo usanze abavandimwe bavumbitse akarenge uvanamo akawe.
Iyo usanze imbwa yuriye igiti, uhita ubaza uwayurije.
Izina ni ryo muntu.
Izotanye zisigana ivu.
J
K
Kabutindi itera umugore kwikuruza.
Kabutindi igumbashya inkoko.
Kamenyero yenze nyina.
Kami ka muntu [k’umuntu] ni umutima we.
Kanga mu jisho ntikanga mu kanwa.
Karabaye ntiyendwa.
Kirazira kugirira umwana nabi.
Kiriziya yakuye kirazira.
Kirya abandi bajya kucyirya kikishaririza.
Kitirirwa umwana kagatera nyina akabondo.
Kora ndebe iruta vuga numve.
Kuba imbwa si ukumoka.
Kubwira utumva ni nko guta inyuma ya Huye.
Kubyara ni ugusubiza ingobyi imugongo.
Kugabirwa kwitura kurutwa n’igihango cy’umucyene.
Kugenda bitera kubona.
Kugera kure si ko gupfa.
Kure ni mu nda.
Kuramutsa utagushaka bitera imbavu imisonga.
Kurya bike ni ukubikena.
Kuvuga menshi siko kuyamara.
Kuzinduka kwa rusake ntikwayibujije kunnya mu nzu.
Kuzinduka kw’inkoko ntikwayibujije kunnya ku butanda.
Kwa Bugabo bavuza induru, kwa Bwoba havuga impundu.
Kwa nyokorome uherekwa na nyoko.
Kwikiriza ntibibuza uwanga kwanga.
L
M
Maguru ya sarwaya yasize imvura n’umuyaga.
Mpana umupfu yananira nkamwoshya.
Mpemuke ndamuke yagambaniye uwamuhaye inka.
Mukuru w’ijambo ni irindi.
Mu nda ni kure.
Mu gihugu cy’impumyi uwo ijisho rimwe aba ari umwami.
Mujinya wa Nyamwijinya yasanze umugore we yasambanye aragaca.
Mukuru w’ijambo ni irindi.
Murankorere ibindi nzivomera.
Mwa nyina wundi ni mwa nyiranyenga.
Mwene samusure avukana isunzu.
N
N'abantu barapfa.
N’inyange zirapfa nkaswe ibyiyoni.
N’izibika zari amagi.
Na nyina w’undi abyara umuhungu.
Naho Miseke ndarwana.
Nari umugabo ntihabwa intebe.
Ndaguhaye iruta ndakuzirikana.
Ndakureba ukanshisha naho hasi warashize.
Ndakwanze ntijya ivamo ndagukunze.
Ni ikizi (ikizwi na) bose nk’umuravumba (nk’agacuma k’amagambo).
Nsabira nsome irutwa n’insangirano.
Nshimwe nshimwe y’umugore yamukoboye injuma.
Nshimwe y’umukobwa ikobora injuma
Nta baronkera rimwe nk’abaca imisigati.
Nta batana badatandukanye.
Nta bugabo buruta ububwa.
Nta bworo burama nkubwo ikirenge.
Nta byera ngo de.
Nta gahora gahanze.
Nta giti kibura inyoni ikigwaho.
Nta gufwa ry’umusundi rirenzwa urugo.
Nta kabura imvano.
Nta kurama kudapfa.
Nta mboro mbi yambaye ifaranga.
Nta mubi wisize.
Nta mugabo umwe.
Nta mugani uva ku busa.
Nta muheza w’ibyo isi. [w’iby’isi.]
Nta mukobwa utagira umubwira ati erecyera hino.
Nta munyagara w’inyama.
Nta mupfu w’itabi.
Nta murozi wabuze umukarabya.
Nta muteja w’imboro.
Nta muzindutsi wa cyane watashye mu mutima w’undi.
Nta mwami uba akabeba.
Nta mwami uba umugaragu (akabeba).
Nta mwami wica, hica rubanda.
Nta mwinjira ugira ijambo.
Nta mwiza wabuze inenge, na Nyirahuku agira amabinga.
Nta nkokokazi ibika isake ihari.
Nta nkuba ikubita umunyabugingo.
Nta nkumi yigaya.
Nta nkumi yigaya ikibero (itako, ubuto), n’irwaye igisebe ica inzaratsi.
Nta nyama itarya umutsima.
Nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi.
Ntawanga kugwa aheza.
Ntawanga kuryama ngo atarota.
Ntawanga umuruho ashyukwa.
Ntawe ubura ishyano ashyukwa.
Ntawe uhisha uwo ahishaho.
Ntawe ujya mu ishyamba ngo abure ishyano akurayo.
Ntawe unanira abamushuka ananira abamuhana.
Ntawe uneza rubanda.
Ntawe urata inkovu z’imiringa.
Ntawe uribara nk’umuto waribonye.
Ntawe urutwa yenda.
Ntawe urya inka nka nyirayo.
Ntawe urya umuntu ngo ananirwe n’urutoki.
Ntawe usesa uwo acyota.
Ntawe ushaka uko nyina yashatse.
Ntawe uta akanyaga atagahambuye.
Ntawe utinya ijoro, atinya icyo bahuriyemo.
Ntawe utinya uwo yatutse.
Ntawe utunga izo adashitura.
Ntawe uyoberwa umwibya, ahubwo ayoberwa aho amuhishe.
Ntawe uvuma iritararenga.
Ntawiheba ritararenga.
Ntawivuga nabi ameza ahari.
Ntawiyaga (ntawivuga) amabi ameza ahari.
Ntayo iyoberwa iyayo mu mwijima.
Ntayuzura nkiyali ihali.
Ntihaba bapfana iki.
Ntihaba gutunura haba Imana ikurebera.
Ntinde bankumbure yasanze baramwibagiwe.
Ntugahandwe ku rurimi ikirenge gihari.
Nubakira imisure sinishinze imilizo yazo.
Nuhigimye aba avuze.
Nuwapfuye ejo ntaririrwa.
Nuwaraya imbwa yarya inzungu.
Nuwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye.
Nyamwanga kwumva ntiyanze kubona.
Nyamwanga yanze n’uwamuhaye inka.
Nyina w’umukungu ntabyina nabi.
Nyirakarimi kabi yatanze umurozi gupfa.
Nyiramaso yerekwa bike ibindi yirebera.
Nyirambigirambizi yiciye ururasago ku gituba rwanga kuva ati: turaturanye n’ejo nzongera.
Nyiri ibyago ibyatsi bimwima inzira.
Nyiri impare niwe umenya uko ayigobeka.
Nyiri inkota ni uyifashe akarumyo.
Nyirumupfu ni we ufata ahanuka.
Nyirumutwe munini ntarengwa n’imijugujugu.
Nyokobukwe si umuko.
Nyokorome akuruma akurora.
Nzapfa nzakira simbizi.
O
P
R
Ribara uwaribonye.
Ruliye abandi rutakwibagiwe.
Runo si u Rwanda ni urwandiko.
Rurarya ntiruhaga.
Ruza rutwara abaseka.
S
Sakindi izaba ibyara ikindi.
Sakwe sakwe irutwa na so araroga.
So aguha umugore ntamukwendera.
So ntakwanga, akwita nabi.
T
Tega amatini ngo urabona amatuba.
Tuza duturane.
U
Ubabaye niwe ubanda urugi.
Ubamba isi ntakurura.
Ubitse munda imbwa ntimwiba.
Ububwa buravukanwa.
Ubugabo butisubiraho bubyara ububwa.
Ubugabo si ubutumbi.
Ubugore si amabere n’ihene irayagira.
Ubukana bw’imbwa bushirira mu imoka.
Ubukana bw’umwungu ntibwotsa urutaro.
Ubukene si ikineguro.
Ubunini si ubugabo.
Ubunwa bwagusomeye umugabo burakwongrera ntiwumve.
Ubupfura buba mu nda.
Uburebure si ubwenge.
Uburere buruta ubuvuke.
Uburere bwiza bucisha imfura mu mwijima.
Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize.
Uburo bwinshi ntibugira umusururu.
Ubusa burimara.
Ubusabusa buruta ubusa.
Ubusabusa bw’umusundi buvura imboro umusonga.
Ubusambo ni bubi.
Ubushiki ni uburibwa.
Ubushyitsi buribwa ni muramu w’umuntu.
Ubutegetsi si ubukonde.
Ubuto bw’isha ntibusobanura inzara.
Ubuze icyo atuka inka agira ati dore icyo gicebe.
Ubuze inda amena imigi.
Ubuze uko agira agwa neza.
Ubwenge burarahurwa.
Ubwenge buza nyuma y’uburagi.
Ubwenge buza ubujiji buhise.
Ubwira intumva ata ibiheko.
Ubwira umuzi ntavunika.
Ubwiru bw’ingomabumenywa n’umwiru na nyirayo.
Ubwiza bw’intobo ntibuyibuza kurura.
Ubwiza bw’umukobwa ntibwamubujije kuruha.
Ubyaye nabi aramutswa (atukwa) n’abakwe.
Ubyina iwabo arasebwa.
Ubyinana na mucyeba ntahumbya.
Ubyinana na mucyeba ntahumbya.
Uca imisoto y’inda ntafasha umuhoro hasi.
Uca mw’ishyamba utazi ugaca inkoni utazi.
Uca urubanza rw’abavandimwe arararma.
Ucira injiji amarenga amara ibinonko.
Ucyenze rimwe ntaba akimaze.
Ucyeza abami babiri aba ashaka twange umwe.
Udapfuye arakira.
Udashinga ntabyina.
Ufinura itari iye ageza ku mukondo.
Ufite icyo abunza bwira aguze.
Ufite umufata ijosi ararigwandika.
Ufite umusegura agonda ijosi.
Ugaburira uwijuse bararwana.
Ugaya ibye abyibiramo.
Ugaya impundu z’urushishi, areba amatama ziturukamo.
Ugiciye inkondo siwe ugicundamo.
Ugirirwa neza n’uwo yayigiriye aba agira Imana.
Ugiye iburyasazi azimira nzima.
Ugiye iburyasazi azirya mbisi.
Ugucumise ingufi ntaba akwimye indende.
Uguhaye akubonye arutwa n’uguhaye akuzirikanye.
Uguhiga ubutwari muratabarana.
Uguhishe ko akwanga umuhisha ko ubizi.
Uguhimye atiretse .....
Ugusumba arakumanurira.
Ugusuriye ntumusurire akwita ikibura nnyo.
Ugusuriye ntumwishyure akwita akarondwe.
Uhagarikiwe n’ingwe aravoma.
Uhana umusore,amuhana agaruka.
Uhaze ikivuge, ntabura ikivugo.
Uhenera umukunzi ntamuhisha innyo.
Uhiga ubutwari n’umugore aragarama.
Uhima inda arayirariza.
Uhisha mu nda imbwa ntimwiba.
Uhishira umurozi akakumaraho abana.
Uhonga umwanzi amara inka.
Uhongera umwanzi amara inka.
Ujya gutera uburezi arabwibanza.
Ujya gutumira sakabaka aba yujuje inyama ibitebo.
Ujya kugaya impundu z’urukwavu abanza kureba imisaya ziturukamo.
Ukandagira agahungu ntahonyora.
Ukize baraza.
Ukize ububwa abukubitira undi.
Ukize ubusore arabubagira.
Uko umugabo aguye si ko amabya ameneka.
Ukora icyo azi yendwa ahetse.
Ukorora acira aba agabanya.
Ukoze hasi yibutsa undi ibuye.
Ukubarira akubeshya agira ati:nupfa tuzajyana.
Ukubira cyane ukamaramo n’ubwalimo.
Ukubise imbeba ntarobanura izihaka.
Ukubise imbwa aba ashaka shebuja.
Ukuboko kwafashe ingoma ntukuyirekura keretse baguciye.
Ukubwiye ubusa umusubiza ubundi.
Ukumoka kw’imisega ntikubuza abagenzi guhita.
Ukuri gushirira mu biganiro.
Ukuri kunyura mu ziko ntigushye.
Ukuri ntikwica umutumirano.
Ukurushije umugore akurusha urugo.
Ukwanga atiretse arakubwira ati: cyo turwane.
Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara.
Umubabaro w’umwana umenywa na nyina.
Umubyeyi gito aremaza umwana igituba.
Umugabo arigira yakwibura agapfa.
Umugabo asiga imbwa.
Umugabo mbwa anyagiranwa n’abandi ati jye naboze.
Umugabo umwe agerwa kuri nyina.
Umugabo yagiye kunnya inyuma y’igihuru impyisi irahuma, ati: wahuma wagira, intambara nk’iyi inyigeze kabiri yansubira twatongana.
Umugabo yakubitiwe mu nsi yurugo rwa munywanyi we ntiyatabarwa ati kubana n’imbwa ndekeye aho.
Umugabo yatutse undi ati uragapfa undi nawe ati nzagaya imwba izansangayo.
Umugani ugana akariho.
Umugaragu aruta ingaruzwa muheto.
Umugore abyara uwawe ntaba uwawe.
Umugore amenya ayo umukazana mu nkiko, ntamenya ayo umukobwa mu mpinga.
Umugore arabyina ntasimbuka.
Umugore asasira uwishe se.
Umugore bamukubitiye gusambana ati: nasekwa nutarakimeze.
Umugore gito agutatira aguseguye.
Umugore gito arutwa n’inkingi.
Umugore gito arutwa n’umwanzi gica.
Umugore gito ntimubura kubyarana.
Umugore gito ntimujyana iwabo.
Umugore gito ntumusigaho impfubyi.
Umugore mubi agirwa n’ingongo y’umuhoro.
Umugore mukina agukinze umutima, wateba akagutambuka ajya gushaka imbere ye.
Umugore musangira amata ntimusangira amazi.
Umugore mwiza asegura inkokora inkoko zikarinda zibika.
Umugore mwiza ntaba uwawe, yaba uwa mukuru wawe.
Umugore ni intwari, umukanira ----- impinduka yaza akaguta mu nganigani.
Umugore ni nyampiga.
Umugore ni umutima w’urugo.
Umugore ni uwo umuryango.
Umugore ntacyo bitwaye abyara umwana wampamagariraga iki.
Umugore ntajya kurarika, iyo araritse abuza n’uwari kuza.
Umugore si umwiza nk’uwumva.
Umugore umukamira impenda (amashyo) impinduka zaza ati ntacyo wigeze umpa.
Umugore umurika mu mbere yandurura, aba yereka imbeba.
Umugore umwita inka ya Rwogera wamwikura akagukura mu rugo.
Umugore umwita inka ya Rwogera wamwikura wamwikura mukajya i bwami.
Umugore umwita Nyirabarenzi yajya kuvoma akamena ikibindi.
Umugore umwita shenge warimukura mugakura inkingi.
Umugore uri ku mutiba ntabura umutima.
Umugore utazakurushya inkanda agucura agutaha ho.
Umugore w’icyongezankoni abwira umugabo we ngo niwe ruzire.
Umugore w’inkoramwuga, abishima yikoze mu nda.
Umugore w’ubwenge n’umugabo we iyo uburo bweze bagura ibirago bibiri.
Umugore w’ubwenge yonka undi.
Umugore w’umupfu agirango mukeba yagabuye.
Umugore w’umupfu akubitirwa ku ibuga.
Umugore w’umupfu amena ibanga ry’umukamaye.
Umugore w’umupfu arikirigita agaseka.
Umugore w’umupfu arya imbuto agasiga intabire.
Umugore w’umupfu aseka ikibi.
Umugore w’umupfu ateka bwije, umugabo akamuhinduka atihinduye.
Umugore w’umupfu yicara nk’uwashyikiriye.
Umugore w’umupfu, yaje rugezo abyara shikama.
Umugore w’umupfu yarikirigise araseka.
Umugore w’umusaza ntaherekeza urwenya.
Umugore w’undi araryoha.
Umugore wihenda yitwa bantanze urusyo.
Umugore yaryamanye n’ikiremba ati nambariye ubusa ubundi.
Umuhanga wo kurya arara akarabye.
Umuhigi uri kure ntaramurira imbwa.
Umuhini mushya utera amabavu.
Umuhungu w’icyiremba yarongoye umukobwa urwaye intinyi ati unyorosoye nabyukaga.
Umuhutu agira inzara ntagira inzika.
Umuhutu ntashimwa kabili.
Umuhutu urenzwe arenza nyina akaguru.
Umuja aruta umugore mubi.
Umujinya w’imbwa ushirira mu kuzunguza umurizo.
Umukecuru yanyaliye imbaragasa iti: ulitonde n’iyumuhindo yaransize.
Umukecuru yirebye amaguru ati bumba butama waratamiye.
Umukobwa aba umwe agatukisha bose.
Umukobwa bamushima ingendo akarenga iwabo.
Umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina.
Umukobwa wahiriwe yibwira ko akirusha abandi.
Umukobwa w’ubwira asambana asabwa.
Umukobwa w’umutima yubahisha umuryango.
Umukobwa w’umupfu asuzuguza umuryango.
Umukunnyi wa cyane yikururiye abaswezi (Umukunnyi yaruhiye umuswezi).
Umukunnyi aruhira umuswezi.
Umukunnyi mutindi akunira impare.
Umukwe ntaba umwana.
Umukwe w’isoni ahera mu mfuruka.
Umukwe w’umupfapfa yarebye imisumbi ya nyirabukwe.
Umuntu apfumbata uwo begeranye.
Umuntu asiga akamwirukaho ntasiga akamwirukamo.
Umuntu asinda akariho.
Umuntu yibyarira ikishi.
Umuntu yigishwa imico mibi n’abandi.
Umunyabukorikori yirutse ku bimusiga, yihisha ibimubona, yihishurira ibyapfuye.
Umunyandugakazi yaragumiwe ati: mbure umugabo mbure n’umukiga?
Umunyazi wa cyane yikururiye abasambanyi.
Umunywanyi wa benshi apfa akererewe.
Umupfu ntabura umupfunya.
Umurenzaho (umurenzo) wera ibijumba.
Umuruho ntiwabira habira nyirawo.
Umusaza uhaze akina n’imyenge y’inzu.
Umusazi arasara akagwa ku ijambo.
Umusazi asiga akamwirukana, ntasiga akamwirukamo.
Umusazi w’umukecuru yabonye uw’umusore yiruka ati nangwa nawe uracyabiharaye.
Umushishi w’umushino ntushira inogonora.
Umushumba yakubise undi ati: genda shahu turacyaragiranye.
Umusonga wundi ntukubuza gusinzira.
Umuswezi w’umuhanga anyaza n’utarakunnye.
Umuswezi w’umuhanga ntarobanura ibituba.
Umutanyu w’ingoma uruta ihundo rizima.
Umutavu w’urulimi iyo waciye ikiziliko ntawe uwutangira.
Umutego mutindi ushibuka nyirawo akiwurora.
Umutego mutindi wica nyirawo.
Umutemeli wishavu ni ijosi.
Umuti w’impaka ni uguceceka.
Umuti w’ubutindi ni ukwanga guhemuka.
Umuti w’ubusore ni ukurongora.
Umutima muhanano ntiwuzura igituza.
Umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo.
Umutima w’imfubyi watanze umutwe w’umusaza kumera imvi.
Umutindi ntacyira niyo akize ntakira uko yabaye.
Umutindi ntakiza undi.
Umututsi umusembereza mu kirambi akagutera ku buriri.
Umututsi umuvura amaso akayagukanurira.
Umututsi umuvura amenyo ejo akayaguhekenyera.
Umutwa ararengwa agatwika ikigega.
Umutware yicarira intebe undi ayibajisha.
Umutware yakubise umugaragu ati urakoze databuja.
Umutwe umwe wifasha gusara, ntiwifasha gutekereza.
Umwambari w’umwana agenda nka se.
Umwami akwicira so agacyura nyoko.
Umwami akwicira so ugakoma yombi uti: umugome yapfuye nyagasani.
Umwana apfa mu iterura.
Umwana apfira mu iterura.
Umwana murizi ntakurwa urutozi (ntakizwa intozi).
Umwana ni umutware.
Umwana umuhana avayo ntumuhana ajyayo.
Umwana umwe si umuryango.
Umwana utataramanye na se ntamenya umurage wa sekuru.
Umwana utenguha bwira aneye rimwe.
Umwana utumvira se na nyina yumvira ijeri.
Umwana uzaheka ntumwicisha urume.
Umwana w’umuja ukubitirwa ku mazi nyina yavomye.
Umwana w’umwingingano umuha amata akaruka amaraso.
Umwana w’undi abishya inkonda.
Umwanda ugira akazu.
Umwan zi aba mwa nyoko ntaba kure.
Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu.
Umwanzi ntaba kure.
Umwera uturutse ibukuru ukwira hose.
Umwibone (inshiziyamanga) w’umugore yabwiye umwami ati nijye wakakwemeye.
Umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa.
Unera agati kikubiranyije wahaguruka kakayagutera.
Ungaye guhera ntungaye gutinda.
Upfuye akuruta niyo mugeze ikuzimu arakuruta.
Upfuye arapfurikwa.
Uratinda ngo ukumburwe, ugasanga waribagiranye.
Uri ibuzimu azunguza ajyana iwabo.
Uri mwanyina aruma umuheha akongeza undi.
Urose nabi burinda bucya.
Uruboza ruruta ururumbya.
Urubwa ruruta ububwa.
Urubyiruye iimpaza ntirubura impagarara.
Urucira mukaso rugatwara nyoko.
Uruciye mu nsi ntamenya ikiruri imbere.
Urugiye kera ruhinyuza intwari.
Urugo ni urufite igikali.
Urugo rwarazwe imishino umwana avukana itanu.
Urugo rw’umwanzi rurutwa n’itongo.
Urugo rw’undi ruribwamo ntirusegetwamo.
Uruka ntafata uhitwa.
Ururiye abandi ntirukwibagiwe.
Uruma Isi arahuha.
Urumbije umugore ntasarura umwana.
Urupfu rw’imbwa ni inyama.
Ururimi rubuze icyo ruvuga rubwejagura mu kanwa.
Urushyize kera ruhinyuza intwari.
Urutugu ntirukura ngo rurenge ijosi.
Urwishe ya nka ruracyayirimo.
Urwishigishiye ararusoma.
Urya inshuro n’incuti bigashira udahaze.
Urya urw'undi ntarwara inzoka.
Usanze nyina ashaje avuga ko inka za se zapfuye ubusa.
Usanze umwana w’undi arya amabyi aramubwira ati: komeza.
Useka usuze bwacya ukannya.
Usenya urwe umutiza umuhoro.
Ushaka inka aryama nka zo.
Ushaka kugishira ipfa aracyibyarira.
Ushaka uko nyina yashatse amara amazu.
Ushaka umushaka asanga umweko woroshye.
Ushize impumu yibagirwa icyamwirukankanaga (icyazimuteye).
Usiga umugeni ku cyanzu ukajya kwenda uwo ku cyavu.
Usiga umwanzi amara isimbo.
Ushaka amahoro yenga amahore.
Ushaka ko imboro zambuka uruzi abanza ibituba.
Ushaka ntababarira imisundi.
Ushaka umushaka asanga umweko woroshye.
Ushyingura amurika aba yereka imbeba.
Usurana umujinya ukinera.
Usuze agirwa no kunutsa.
Usuzugura agatuba ka mucyeba kakagutwara umugabo.
Utabusya abwita ubumera.
Utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yavuze (yasize avuze).
Utagera aragereranya.
Utagera ibwami abeshywa byinshi.
Utagira nyirasenge arisenga.
Utagira ubwoba aba atagra ubwenge.
Utagira uwo atuma arituma.
Utakwambuye aragukerereza.
Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri bugufi (hafi).
Utarapfa aba akiriho.
Utariye ibyo upfuye arya ibyo ugiye.
Utazi akaraye araza ifu.
Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu.
Utazi ikibabaje umugabo amutuka gushahurwa.
Utazi ikizakura yica umutavu.
Utazi ikimuhatse arora imboro ya se igitsure.
Utazi inda arara yijuse.
Utazi ubwenge ashima ubwe.
Utazi umurera amureresa amabya imbere.
Utazi Umurundi amurunda mu nzu.
Utazi umwanzi asiga umubiri.
Utazi umwanzi ashima inda.
Utera uburezi arabwibanza.
Uticaniye ntarahurira undi.
Utinura itari iye ayigeza ku mabya
Utuka utamutuka aba yitutse.
Utuma abahutu atuma benshi.
Uvoma yanga avoma ibirohwa.
Uvuze ko nyirurugo yapfuye si we uba amwishe.
Uwabike ntasaba arasumbakaza.
Uwabuze imfura ata ibiheko.
Uwagumiwe ahagamwa n’amazi.
Uwahawe n’Imana ntiyamburwa n’umuyaga.
Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.
Uwambaye ubusa ni we ugira ndende.
Uwanga amazimwe abandwa habona.
Uwanga gutenguhwa atuma mukuru.
Uwanze kwumva abwirwa ari uko amaso atukuye.
Uwanze kwumva ntiyanze kubona.
Uwanze kwumvira se (na nyina) yumvira ijeri.
Uwanze nyakabwana ayangana n’ibyana byayo.
Uwarerewe n’Imana agira ngo arusha abandi guhana.
Uwariwe n’inzoka atinya n’umunyorogoto.
Uwarose nabi burinda bucya.
Uwarya amabyi yarya ikirundo.
Uwashatse neza ahura n’uwashatse nabi akamuseka agakwenkwemura.
Uwashirijwe n’intorezo ntiyadonderwa n’irago.
Uwenze make (amarwa) ntaba yanze ababo.
Uwenze uwo undi yiga gusya.
Uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo.
Uwibeshya ahomera iyonkeje.
Uwica imbeba ntababarira ihaka.
Uwicishije inkware ukwaha ahora akumanitse.
Uwifuje umugisha w’undi annya ibuye.
Uwifuza icyo azabona aravuga ngo icyampa ngapfa.
Uwigize igihuru anebwamo.
Uwigize igitebo ayora ivu.
Uwirinda imishyukwe ayinyarira hakiri kare.
Uwitonze akama ishashi.
Uwitonze atura mu itongo ry’inkuba.
Uwitonze (ugiye kera) akama ishashi.
Uwitonze atoragura icyatakaye.
Uwitumiye yitwaza intebe.
Uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana.
Uwivumbuye n’ubundi aba yivumbitse.
Uwiyishe ntaririrwa.
Uwo kitararya (kitarahanda) agira ngo nta menyo kigira.
Uwo uzaheka ntumwicisha urume.
Uwo zivugutiwe ni wo zinywa.
Uwububa abonwa n’uhagaze.
Uyambariza ku ziko ikagusiga ivu.
Uyikura mu kabindi ikagukura mu bagabo.
Uzabona uri i Rwanda.
Uzangaye guhera ntuzangaye gutinda.
Uzangaye gutinda ariko ntuzangaye guhera.
Uzapfa akakurushya ntakagucure.
Uzasya mvome.
Uhima igisambo arakibitsa
Ukujyana ninjoro umushima bukeye.
V
Vuguziga ni umwana w’Umunyarwanda.
Umuwitonze ntiyandura
W
Wabanguka ngo ushimwe, ugasanga umugayo wagutanzeyo.
Wanga gucyura ihene hakibona, bwakwira ugahebeba nka yo.
Wanga kwenda umuja bugacya atwite.
Wigana ingendo y’undi ugatagataga.
Wikanira umugisha w’undi ukannya ibuye.
Wima igihugu amaraso, imbwa zikayanwera ubuntu.
Wiringira amahoro amaherere ari inyuma (yaraye ku nzira).
Wiringira ijosi rikakubyarira umwingo.
Wirukana imbwa akari kera ukayimara ubwoba.
Wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri.
Wishinga imishinga y’imishino ugasarura imishumi y’ishati.
Wishinga innyo y’undi iyawe ikarangara.
Witaba kare ugatumwa kure.
Y
Yezu ati wabimenye
Z
Zikama ababiri.
Zikamwa ayo zitahanye.
Zikama abahari
Ibitabo twifashishije
J. Kananura, Imigani y’imigenurano y’imfasha abarezi (Proverbes rwandais expliqués à l’usage des éducateurs), 1975, Butare
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home