September 30, 2020

Mu Rwanda rwo ha mbere, dore ibintu byaziraga hagati y’umuntu n’udusimba

  • Umuntu iyo anyariwe n’imbeba, arishima ngo iba imusuriye kuzabyara abana benshi.Yamara kumunyarira ati “Uruzuze abana igisenge, nanjye nuzuze abana inzu “
  • Umuntu uri ku rugendo, maze agahura n’imbeba yitwa Urujangu, ikiruka mu kayira k’imbere ye, arishima ngo aranywa ahage .
  • Umuntu azira kwica umuserebanya, ngo iyo awishe arawubyara.
  • Umuntu azira kwica Urutambara, nawe ararubyara,(Gukuramo inda ,cyangwa kugira ibibara ku mu biri w’umwana ukim ara kuvuka ,babyita amazina y’ibyo yishe )
  • Umuntu iyo ahuye n’uruvu, atanguranwa narwo akaruvuma, ati, puu!”Ngutanze gucira n’ujya gucira, uzacira inkaba y’amaraso “.Icyo gihe iyo rumuciriye ntagira icyo aba, rwamutanga agapfa.
  • Ushaka ko umurima wera byinshi ,yenda uruvu akarwica akarutaba mu murima we,ngo rutera umurima kwera cyane.Aho barutabye bahashyira ikimenyetso,barutaburura umurima ukarumba,bakunda kuhatera igiti cy’umukoni cyangwa adwedwe,igicuncu,umuyenzi,umutagara.Ng’iyo mpamvu ibyo biti biba mu murima.
  • Akandi gasimba bita Agahuza, nako baga shyira mu murima ngo were im yaka myinshi.
  • Umuntu azira kwica umuhovu, ngo yabemba.
  • Umuntu iyo asanze agasimba kitwa Nyamabumba karubatse mu nzu iruhande rw’inkingi, bene inzu barishima cyane, ngo kaba kabasuriye kubyara abana benshi.Ako kazu birinda kugasenya.Uwagasenya umugore wo muri urwo rugo utwite, akuramo inda, kandi ngo yakomeza kujya apfusha
  • Umuntu iyo ahuye n’agasimba bita Nyakayonga, aragenda akagakozaho ino rinini ry’ikirenge, ati “Mpa akayoga nyabuyoga “Nuko akagenda ari ku kizere cy’uko ari bunywe agahaga.
  • Uhuye n’agasimba bita Mayoga, arishima ngo aranywa ahage, iyo gahagaze karuhuka ngo karanywa, ati “Karasoma, nanjye ndi busome mpage “
  • Ubonye Nyiraboyoga n’ubonye Nyiramaturi nawe nuko ngo aranywa agahaga.
  • Umuntu azira gukura inda mu mutwe ngo ayijugunye, arayica.Iyo ayijugunye atanguranwa
  • nayo agaca Akatsi, ngo iyo imutanze kugaca arapfa.
  • Umuntu azira guta inda mu ziko yangwa imbaragasa, kuko asaza vuba.
  • Iyo isazi iguye mu kanwa k’umuntu ikarenga umuhogo maze ikaguruka yapfuye ngo nt kundi ararwara, nahi iyo igarutse ikiri nzima, arihorera akagera igipfunsi mu kanwa, ati :”Ndijute ,sintongane “.Nuko akagenda yirya icyara ngo aranywa ahage.
  • 16. Iyo akanyarirajisho kaguye mu jisho, bacira hasi no hejuru, bati:”Kanyarirajisho kanyaye mu jisho, aho kunyara mu ryanjye uzanyare mu rya rusake”.
  • Umuntu iyo agize aho azindukira, agahura n’intozi zitoye umurongo zigenda,azira kuba yazirenga,azikozamo ikirenga akazisiriba,kuzirenga ni ukurenga ni ukurenga umuheto wa so bigakenya kandi bigatera ubuvukasi.
  • Intozi iyo zitonze umurongo mu nzira, zitwa mugongo –utarengwa, bakirinda kuzirenga.
  • Umuntu iyo atewe n’intozi arazitsirika,afata umugozi akawupfundika mu mwinjiro w’inzuukagarukira mu muryango,cyangwa urujyo rw’inkono iteka,akarushyira mu ziko akavuga ati ”Ntaze ibikoba “,akongera ati :”Naka (avuga umwanzi we )ataze ibikoba by’abakwe,mu minsi umunani mwa ntozi mwe muzajye kurongora umukobwa wa naka (avuga umwanzi we ).
  • Iyo ushaka gutsirika intozi nanone, ufata umwuko ukawumanika mu ruhamo rw’umuryango.Ibyo bitsirika intozi zigacika aho, ntizizagaruka.
  • Umuntu ushaka kwimura ikiguri cy’intozi, yenda icumu maze umuhunda akawukoza mu kiguri cy’intozi, agaherako akiruka, umuhunda akawutwarira hejuru, nuko yagera hirya cyane, akawuhashinga, ngo aho abe ariho zimukira.
  • N’ijoro ntawe uvuga intozi, uzivuze arongera akazivuga ngo zidatera.
  • Umurizo w’ikibiribiri ubuza intozi kuza mu rugo, babona zije bakawukongeza zigasubirayo
  • Urugo rurimo agasamunyiga, intozi ntizirutera.
  • Umurizo w’igiharangu, nawo utsirika intozi, barawukongeza zikagenda
  • Urujyo rwaraye mu mazi narwo rutsirika intozi.
  • Ivu rivanze n’amazi naryo ritsirika intozi, bararifata bakazitera zikagenda
  • Nuba uri guhinga ukabona ubujana cg umwami wimiswa ntuzagende utawukarabye muntoki kuko bitera guhirwa .iyo wishe inyamanza ntiwara udapfuye pe! .ibaba rya matene ryaringenzi kubahungu kuko baryifashishaga bonona abakobwa. Umuserebanya ukuguyeho wajyaga kuba wapfa amarabira.kwica urutambara uhita urubyara bidatinze.kubona ikinyabwoya bita mukondo hari ahantu Uzi Umugore utwite wakibazaga icyo azabyara.
  • Ibaba ry'inyoni yitwa Matene iyo urishinze aho umukobwa anyaye umukobwa akwirukaho ukamurongora
  • Inyoni yitwa inkotsa iyo iririye hafi y'urugo mu ba mufite ibyago
  • Uruvu rwo uruha ubuvunderi bwinko yitabi rugapfa nyiramunuka nabi nayo itsirika intozi
  • Cyaraziraga kunywa amata y'inka urimo kurya ibiryo bishyuye ngo byatumaga amabere y'iyo nka acika ibisebe bigatuma inka idakamwa neza kubera kubabara
    Ntabwa byari byemewe kunywa amata uhagaze
  • Iyo umuntu yavaga kuvoma kandi inzira imujyana iwe ica mu rundi rugo,cyaraziraga guca muri urwo utabanje gusuka amazi aho unyuze,warabanzaga ugatura ukameneho amazi make muri urwo rugo
  • iyowabaga ucanye mumuriro hakazamo ukariro kaka nkagaze isudira wamenyagako hariabashyistibarihafi kubasura
  • Hariho inyoni yitwa inyange yakundaga kuragira inka, cyaraziraga umushumba kwica inyange kuko umushumba wayicaga yabaga ahemutse cyane,kuko bavugaga ko yishe umushumba mugenziwe.
  • Kera cyaraziraga ko umugabo azinduka avuye murugo rwe ngo agende ntakintu anyoye,kuko babyitaga kubanza kwica umwaku,umugore we yabanzaga kumushakira amata,inzoga niba ariyo ihari akamuhereza akanwaho yicaye ngo yishe umwaku
  • Kera iyo umunty yabaga azindutse yagera munzira yahura nagasimba bita imbwebwe(nyiramuhari) yarayivumaga ngo puuuu!ati nagutanze nabanje Imana
  • Kera cyaraziraga kurya urukwavu,kuko imkwavu zabaga mwishyamba iyo abahigi baruvumburaga imbwa zararwirukanaga zarwica bakaruzirekera zikarurya rutabaze,kuko urukwavu iyo rubazwe rugira umubiri umeze nkuwuruhinja rwa vutse byatumaga rero babyirinda kururya kuko babigererangaga no kurya uruhinja.
  • Kera cyaraziraga umugore w'umunyarwandakazi gukama inka,cyaraziraga umugore kubyutsa impfizi murugo babyitaga ubukunguzi ngo ntamugore ubyagurura impfizi murugo
  • Byari amahano akomeye impfizi kugwa murugo,iyo byabaga hari imiti bahaga umugabo nyirurugo ngo bamwirukaneho imyaku itazamugiraho ingaruka zirimo nko gucyenyuka,kumara inka
  • Kirazira nubu kirazira kumena igisabo,iyo wakimenaga baguhaga imiti kuko wakoze amahano,iyo miti bayitaga amasubyo yatangagwa nabo bita Abahinda.

WOWE NIBIHE WAKUZE WUMVA CYAZIRIRIZAGA CG IMIHANGO YA KERA??

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home