February 9, 2018

Guhana Umukobwa ugiye kurongorwa

Ubukwe buraye buri butahe, batumira nyirasenge na ba nyina wabo, n'abandi bagore bakuze n'ab'inshuti zabo. Batumira abo bashatse, n'iyo haba kure hate, ngo nibaze bahane umwana agiye kurongorwa. Nuko bakajyana ibirago mu gikari, cyangwa mu nzu, bakabwira umugeni bati:" Uzamenye umugabo wawe ntukamusuzugure, uzamenye inshuti z'umugabo wawe uzifate neza, umenye umushyitsi uraye, ntagende akuvuma ". Umenye kwirinda rubanda, uje wese ntakakumenye ngo witwe Nyirakiragutse; keretse abagabo banyu cyangwa baramu bawe, ariko bitarimo agakungu k'itetu; ntukabangire rwose ejo ari bo bakweza wapfakaye; muri bo ntuba uzi uzakweza. Bati: " Abo ni bamwe n'umugabo wawe, bose ni imfizi zawe, ntawimira imfizi kirazira, kandi aho imfizi irindirije ni ho yimiriza ".

Uwo bahana bamubwira abo atazangira: umugabo wabo ari we muramu we. Akemera abo gusa, ngo akaba abaye umunyamutima, kuko atasakumye rubanda rwose. Kandi n'umugabo we ntabifuhira ngo abihore umugore we; kuko na we aba ari ko ameze kuri baramu be n'abagore babo. Umugore wanga abitewe n'uko bibabaza umugabo we, uwo mugabo bamurega mu bavandimwe no mu nshuti, bati: " Uyu muntu ni akanyabwira gashaka kwikanyiza gusa, kuko baza iwe ntababanire, ngo arafuha. " Abandi bati: "Nasigeho yitubyaramo amatiku n'ubutindi, turi abavandimwe ". Umugabo bamara kumucubya, akemera urugo rwe rukagendwa nk'iz'abandi bagenzi be.

Bongera guhana umugeni, bamubwira ko azajya amenya amata y'umugabo, akayatereka neza, ntagwemo igitotsi, akayamuhana isuku, akamenva n'inzoga y'umugabo we, yaba nke ntayihinyure ngo ayinywere.

Bati: "Ujye wirinda kunogoza inzoga umugabo yasigaje mu gacuma ari nta yindi ihari ", bati:" bene iyo nzoga isendesha umugore ". Bati:" Ujye umenya inzara y'umugabo ni mbi cyane ntukicishe umugabo inzara; ujye umenya akaragwe k'umugabo (agasari azanye) avuye ku rugendo.

Bakongera bakamubwira bati:" Ugende umenyere, ubane neza n'umugabo wawe, icyo akubwiye wumve, ntuzatongane na baramukazi bawe, ujye umenya gutinya sobukwe, uzubahe nyokobukwe, uzamenye gusasira umugabo wawe, uzagire isuku, umugabo wawe ntazakwende akwinuba ngo uranuka ". Uzirinde ubukubaganyi, uzamenye kubana n'inshuti z'umugabo wawe.

Bamara guhana umukobwa neza, bose bagasubira imuhira.

Iyo umukobwa agiye kurongorwa afite nyirakuru, ni we batumira akaza kumuhana. Arabanza akamureba; yasanga yarakunnye akamushima, ati: "Mwana wanjye uzamenye gukirana neza n'umugabo wawe, ariko uzira kumukubita ku giti no ku mabuye; ndetse usanze umurushije amaboko, uzamureke kuko yitwa umugabo; nubona warwaye uzabibwire umugabo wawe, hatazagira ukwicira."

Agakomeza kumubwira imico y' abagore beza yose. 


0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home